Uko wahagera

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi mu mupira w’amaguru uzahuza ikipi y’Amerika n’iy’Ubuyapani mu mujyi wa Vancouver muri Canada.

Mw’irushanwa ry’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru mu rwego rw’abagore, ribera muri Canada.

Amakipi abiri azakina umukino wa nyuma ku cyumweru ni iya Leta zunze Ubumwe z’Amerika n’iy’Ubuyapani.

Aya makipi yombi ni yo kandi yakinnye umukino wa nyuma mu myaka ine ishize. Icyo ghe Ubuyapani bwatwaye igikombe butsinze ikipi y’Amerika kuri za penaliti.

Iminota 90 yari yarangiye amakipi yombi anganya ibitego bibiri kuri bibiri.

Ese aya makipi ageze ku mukino wa nyuma mu bhe buryo. Mu mukino wa kimwe cya kabiri wabaye ejo kuwa gatatu, Ubuyapani bwasezereye Ubwongereza ku bitego bibiri kuri kimwe.

Igitego cya kabiri cyahaye intsinzi Ubuyapani, cyaturutse ku mukinnyi w’inyuma w’Ubwongereza Laura Basset, wacyohereje mw’izamu rye, mu gihe yari agerageje kuyobya umupira wari uje.

Byari ku munota wa 92, kuko umusifuzi yari yongeyeho iminota itatu kuri 90 y’igihe giteganijwe.

Ku ruhande rw’ikipi y’Amerika. Muri kimwe cya kabiri, iyi kikpi yakuyemo Ubudage, ejobundi kuwa kabiri, ibutsinze ibitego bibiri kuri zero.

XS
SM
MD
LG