Uko wahagera

Mu Burundi, Ibiganiro Byasubukuwe


Ibiganiro bihuje guverinoma, amashyaka atavuga rumwe na leta na sosiyete sivili byongeye gusubukurwa i Bujumbura umurwa mukuru w'Uburundi.

Ibyo biganiro biyobowe n'umuryango w'abibumbye, umuryango w'Afurika yunze Ubumwe n'imiryango y'ibihugu byo mu karere byari byahagaritswe nyuma y'urupfu rwa Zedi Feruzi wo mu ishyaka UPD Zigamibanga rwabaye mu mpera z'icyumweru gishize.

Ibyuko ibyo biganiro byongeye gutangizwa byemejwe na Pierre Claveri Mbonimpa uyobora ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu n'imfungwa mu kiganiro kuri telefoni n'umunyamakauru w’Ijwi ry’Amerika uri i Bujumbura Eddie Rwema.

Bwana Mbonimpa nawe ari mu bitabira ibyo biganiro.

XS
SM
MD
LG