Uko wahagera

Impunzi z'Abarundi Zakwiye mu Bihugu Bituranyi


Abarundi barenga ibihumbi bitanu bambutse umupaka bahungira mu Rwanda muri iyi minsi itatu ishize yonyine gusa. Biratangazwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, HCR. Abenshi muri bo ni abagore n’abana, nk’uko umuvugizi wa HCR, Ariane Rummery, yabisonabanuye mu kiganiro n’abanyamakuru ku cyicaro gikuru cya HCR i Geneve mu Busuwisi.

Abarundi bamaze guhungira mu Rwanda bose hamwe bararenga ibihumbi 21, kandi rwiteguye ko umubare ushobora gukomeza kwiyongera kuzagera ku bihumbi 50, nk’uko undi muvugizi wa HCR, Karin de Gruijl, yabibwiye Ijwi ry’Amerika.

Muri rusange, ONU ivuga ko u Rwanda rusanzwe rucumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 74, cyane cyane bakomoka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.

XS
SM
MD
LG