Uko wahagera

Togo: Faure Gnassingbe Ashobora Gutsinda


Togo
Togo

Muri Togo, komisiyo y’amatora iracyakusanya amajwi y’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ejobundi kuwa gatandatu. Ababikurikiranira hafi baremeza ko Perezida Faure Gnassingbe ashobora guhabwa manda ya gatatu y’imyaka itanu.

Aramutse atsinze, umuryango we wageza ku imyaka 50 wihariye ubutegetsi mu 2017. Ise wa Faure, Gnassingbe Eyadema, yafashe ubutegetsi mu 1967. Yabugumyeho kugera yitabye Imana mu 2005. Yahise asimburwa n’umuhungu we Faure Gnassingbe.

Abatavuga rumwe na Gnassingbe, bibumbiye mu cyo bise Coalition Cap 2015, bo batangiye kuvuga ko candidat wabo, Jean-Pierre Fabre, ari we uri imbere mu majwi y’agateganyo. Kugirango itangaze amajwi, Komisiyo y’amatora ifite kugera ku minsi itandatu nyuma y’amatora, ni ukuvuga ko ishigaje iminsi ine.

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-moon, arashima uko amatora yagenze muri Togo. Arasaba abanyapolitiki b’icyo gihugu « gukomeza kubungabunga ituze » muri iyi minsi.

Mu gihe muri Togo bagitegereje kumenya uwatsinze amatora, muri Sudani ho byasobanutse. Perezida Omar al-Bashir ni we wongeye gutorerwa indi mandat y’imyaka itanu. Yabonye amajwi arenga 94%, nk’uko Komisiyo y’amatora yabitangaje. Ishyaka rye, National Congress Party, naryo ryegukanye inteko ishinga amategeko, n’intebe 323 kuri 426. Amashyaka akomeye atavuga rumwe nawe yose yanze kujya mu matora.

Bashir afite imyaka 71 y’amavuko. Yageze ku butegetsi mu 1989 akoze coup d’Etat. Ashakishwa n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga ruhoraho, ICC, rumushinja ibyaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu, na jenoside byakorewe muri Darfur.

XS
SM
MD
LG