Uko wahagera

Aziya n'Afurika Bizakorera Hamwe mu Kongera Ubukungu


Inama yari ihuje Aziya n’Afurika yasabye ubwigenge bw’intara za Palesitina, n’imikorere mishya kw’isi yatuma ibihugu bimaze kugira amasoko ahamye, byakongererwa ingufu za politiki mu byemezo bireba isi.

Mu gusoza imirimo y’iyo nama yaberaga I Jakarta muri Indoneziya kuri uyu wa kane, Perezida wa Indoneziya Joko Widodo yatangaje ibyumvikanweho, avuga ko bizatuma ibihugu bigitera imbere mu majyambere birushaho gufatanya.

Abayobozi ba Indoneziya bateguye iyi nama, bashingiye ku masezerano y’I Bandung yo mu mwaka w’1955. Inama y’icyo gihe yahuje abayobozi 30 b’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, kugirango birwanye ubukoloni n’ubwikanyize bw’igihugu by’ibihangange byari bihanganye mu ntambara y’ubutita.

Kuri iyi nshuro, abakuru b’ibihugu 21 bitabiriye iyi nama, kandi ibihugu birenga 100 by’Afurika, Aziya n’uburasirazuba bwo hagati byohereje intumwa. Abari mu nama banenze ubusumbane mu by’ubukungu n’iterabwoba kw’isi, ko ari byo bibazo by’ingufu bibugarije muri iki gihe. Itangazo ryo gusoza inama ryasabye ko ubuhahirane n’ishoramari hagati y’ibihugu bigitera imbere byakwiyongera kurushaho. Basanga ibyo byatuma babasha gukemura ubusumbane bw’ubukungu kw’isi

XS
SM
MD
LG