Guverinoma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yataye muri yombi abagabo batandatu , muri leta ya Minnesota, bakekwaho kwitegura kujya muri Siriya gukorana n’umutwe wa Islamic State. Abo bagabo bose bakomoka muri Somaliya, bashinjwe ubugambanyi no kugerageza guha inkunga y’ibikoresho umutwe w’iterabwoba.
Umushinjacyaha wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Andrew Luger yavuze ko abo bagabo bamaze amezi 10 bitegura kuva muri Amerika ngo bajye kurwanira umutwa wa Islamic State. Mu kirego cyatanzwe, umushinjacyaha asobanura ko abo bagabo bari hagati y’imyaka 19 na 21, basanzwe ari inshuti cyangwa se baziranye. Abashinjacyaha bavuga ko abo bagabo bane muri bo batawe muri yombi ejo ku cyumweru mu mujyi wa Minneapolis muri leta ya Minnesota. Abandi babiri bafatiwe mu mujyi wa San Diego muri Californiya.
Abategetsi b’Amerika bavuga ko abanyamerika barenga 100 bakekwa kuba baragiye muri Siriya, muri abo bagera kuri mirongo bakomoka muri Somaliya