Uko wahagera

Iraq Irasaba Amerika Intwaro zo Kurwanya ISIS


Ministri w'intebe wa Iraqr Haider Al-Abad na Perezida w'Amerika Barack Obama tariki ya 14, y'ukwa kane 2015.
Ministri w'intebe wa Iraqr Haider Al-Abad na Perezida w'Amerika Barack Obama tariki ya 14, y'ukwa kane 2015.

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yakiye minisitiri w’intebe wa Iraq, Haider al-Abadi. Aje kumusaba intwaro no kongera ibikorwa by’indege z’intambara zifasha Iraq kurwanya umutwe wa Etat Islamique.

Leta zunze ubumwe z’Amerika imaze kurasa inshuro zirenga igihumbi na 900 kuri Etat Islamique. Ivuga ko byafashije cyane ingabo za Iraq kwambura Etat Islamique ibirindiro byinshi, harimo umujyi wa Tikrit. Ariko Etat Islamique iracyagenzura umujyi wa kabili wa Iraq, Mosul, n’ibice binini by’intara za Ninive na Anbar. Perezida Obama yohereje kandi n’abasilikali ibihumbi bitatu bo kuba abajyanama b’ingabo za Iraq.

Ari mu nzira, Haider al-Abadi yatangaje ko ashima cyane inkunga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, ariko ko yifuza ko itubuka kurushaho. Naho umuvugizi wa Perezida Obama, Josh Earnest, yatangaje ejo kuwa mbere ko ibyo Abadi azasba byose bazabyitaho

XS
SM
MD
LG