Uko wahagera

Ministiri Nduwimana w'u Burundi Arasura Impunzi Zahungiye mu Rwanda


Bamwe mu bana b'impunzi bahungiye mu Rwanda
Bamwe mu bana b'impunzi bahungiye mu Rwanda

Amakuru aturuka muri Ministere yita ku bibazo by'impunzi mu Rwanda aremeza ko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 04 z'ukwezi kwa 04 hari itsinda ry'abayobozi b'u Burundi bazagera mu Rwanda gusura impunzi z'Abarundi.

Iryo tsinda riyobowe na Bwana Edouard Nduwimana, ministre w'umutekano w'imbere mu gihugu cy' u Burundi n'abandi ba ministres batatu basesekara mu karere ka Bugesera kugirana ibiganiro n'impunzi z'abarundi zahahungiye.

Ni nyuma y’iminsi ibiri gusa Bwana Alexis Mukomazina uhagarariye u Burundi mu Rwanda asuye izo mpunzi. Ambasaderi Mukomazina yavuze ko ari ubwa mbere abonye izo mpunzi kandi ko biteye ishavu n’agahinda.

Mukomazina yijeje ko ibyo yasanze mu Bugesera agiye kubigeza ku bategetsi b’u Burundi bakagira icyo babikoraho. Impunzi z’abarundi mu Rwanda zatangiye kuhahungira mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatatu. Bitewe n’uburyo abarundi bari basanzwe bahahirana n’abanyarwanda kandi barazaga urusorongo, ubutegetsi bw’u Rwanda bwemeye bigoranye ko abo bari impunzi.

Uko bukeye n’uko bwije imibare y’abahunga irarushaho kugenda yiyongera. Imibare ya vuba ya ministere yita ku mpunzi mu Rwanda igaragaza ko impunzi z’abarundi zisaga 500 mu Rwanda hose kandi ko baza umunota ku wundi.

Abahunga baraturuka mu ntara ya Kirundo ihana imbibe n’u Rwanda. Baravuga ko bahunze umwuka mubi ushobora kubyara intambara. Intandaro ikaba amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka wa 2015.

Ministere yita ku bibazo by’impunzi mu Rwanda ( MIDMAR) n’abafatanyabikorwa bayo bagiye gushyiraho inkambi z’agateganyo zakira impunzi z’abarundi. Izo nkambi zizaba ari ebyiri, iya Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda n’iya Nyanza mu Majyepfo y’igihugu.

XS
SM
MD
LG