Uko wahagera

Amasezerano yo Kubuza Irani Gukora Intwaro za Kirimbuzi


Sekreteri wa leta w'Amerika John Kerry n'abandi bayobozi mu biganiro i Lausane mu Busuwisi (tariki ya kabiri y'ukwa kane 2015)
Sekreteri wa leta w'Amerika John Kerry n'abandi bayobozi mu biganiro i Lausane mu Busuwisi (tariki ya kabiri y'ukwa kane 2015)

Imbanzirizamushinga y’amasezerano y’i Lausanne irengera uburenganzira bwa Irani kuri gahunda yayo ya nukeleyeri. Ni ko perezida wa Irani, Hassan Rouhani, abibona.

Mu ijambo yavugiye kuri televiziyo ya leta uyu munsi, Perezida Rouhani yasobanuye ko Irani itambuwe uburenganzira bwo kuyungurura ubutare bwa uranium ku butaka bwayo, ariko ko igihugu cye kizabikora mu rwego rwa gisivili gusa. Yarahiye, ati: “Irani ntizigera itenguha amahanga. Izahora yubahiriza inshingano yemeye mu masezerano, mu gihe cyose n’abandi bayarimo bazubahiriza ibyo biyemeje.”

Irani n’ibihugu by’ibihangange bitandatu ari byo Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubufaransa, Ubudage, Ubwongereza, Ubushinwa, n’Uburusiya n’Ubulayi bwunze ubumwe, bari bamaze iminsi umunani mu mishyikirano ikomeye mu mujyi wa Lausanne mu Busuwisi. Ejo kuwa kane, bumvikanye ku mbanzirizamushinga y’amasezerano agomba kuba yarangije gutunganywa burundu bitarenze itariki 30 y’ukwezi kwa gatandatu gutaha. Ayo masezerano ashaka ko Irani yemera ko itazakora intwaro kirimbuzi. Irani nayo ishaka ko bayikuriraho ibihano bayifatiye, bimaze gushegesha cyane ubukungu bwayo.

Abaturage ba Irani bishimiye cyane amasezerano. Uyu munsi, bakoze imyigaragambyo y’ibyishimo byinshi. Ni uko bakiriye intumwa zabo zari i Lausanne basubiye i Teherani uyu munsi. Basakuzaga ngo “Narambe Perezida Rouhani. Narambe minisitiri w’ububanyi n’amahanga Zarif.” Mohammad Javad Zarif ni we wari uyoboye intumwa za Irani mu mishyikirano.

Abayobozi b’ibihugu by’ibihangange bose bashima intambwe imishyikirano yagezeho, bavuga ko intambwe yinjiye mu mateka y’isi. Aba Israeli n’Arabia Saoudite bo bemeza ko amasezerano atazambura Irani ububasha bwo kuba yakora intwaro kirimbuzi.

XS
SM
MD
LG