Uko wahagera

Nijeriya: Abaturage Baratora Perezida w'igihugu


Akamashini gakoreshwa mu kwemera ikarita yo gutora
Akamashini gakoreshwa mu kwemera ikarita yo gutora

Muri Nijeriya, abaturage bujuje ibyangombwa baratora perezida w’igihugu uyu munsi kuwa gatandatu. Gusa, mbere y’uko uri muntu wese ugomba gutora abikora, ikarita ye igomba kubanza kunyuzwa mu mashini kugira ngo bigaragare ko ari we koko.

Gusa, kugeza ubu ibyo kunyuza ikarita mu mashini no kwemererwa gutora biragenda buhoro cyane. Aho yatoreye mu mujyi wa Otuoke uri mu majyepfo y’igihugu, perezida wa Nijeriya Goodluck Jonathan yamaze iminota 30 yose ategereje ko imashini yemera ikarita ye yo gutora.

Perezida Jonathan n’ishyaka rye rya PDP bahanganye n’umukandida w’ishyaka rya APC, Muhammadu Buhari wahoze ari umuyobozi wa gisilikari wa Nijeriya.

Ku rubuga rwayo rwa Twitter, komisiyo yigenga y’amatora ya Nijeriya yemeje ko abashimusi bacengeye urubuga rwayo rwa interineti. Abigaruriye urwo rubuga rwa komisiyo y’amatora, biyita ingabo zo kuri interineti za Nijeriya, banditseho ubutumwa baburira abayobozi kutiba amatora.

Mu myaka yashize, amatora yo muri Nijeriya yaranzwe n’ubujura. Urugomo rwabaye nyuma y’amatora yo muri 2011 rwahitanye abantu 800. Kuri uyu wa gatandatu na bwo, bombe yaturikije imodoka ku biro by’itora muri leta ya Enugu iri mu majyepfo y’igihugu. Polisi yavuze ko nta bantu batora bakomeretse.

XS
SM
MD
LG