Uko wahagera

Rwanda: Urukiko Rukuru Rwagize Umwere Runyinya Barabwiriza


Prof. Runyinya Barabwiriza n'umwunganira Me Protais Mutembe
Prof. Runyinya Barabwiriza n'umwunganira Me Protais Mutembe

Urukiko rukuru mu Rwanda rwatesheje agaciro ubujurire bw'ubushinjacyaha mu rubanza baregagamo Dr.Runyinya Barabwiriza ibyaha bya genocide.

Uyu Dr Runyinya yahoze ari umujyanama wa Prezida Juvenal Habyarimana. Yafunzwe imyaka 16 aza kugirwa umwere n'urukiko rw'ibanze rwa Huye ubushinjacyaha burajurira.

Urukiko rukuru rwanzuye ko mu ngingo zose ubushinjacyaha bwashingiyeho bujurira nta shingiro zifite. Bityo ruvuga ko imikirize ya mbere y'urubanza igumaho.

NI inkuru y'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa i Kigali mu Rwanda.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:44 0:00

XS
SM
MD
LG