Uko wahagera

Pasiteri Uwinkindi Azakomeza Kuburana Nta Bunganizi


Urukiko rw’ikirenga mu Rwanda rwanze ko Me Gatera Gashabana na Me Jean Baptiste Niyibizi bunganira Pasteur Jean Uwinkindi mu bujurire yarugejejeho.

Urukiko rw’ikirenga ruvuga ko nta na hamwe abo bunganizi bemerewe gukora akazi ko kunganira mu gihe cyose bataratanga ihazabu ingana n’amafaranga imihumbi 500, baciwe n’urukiko rukuru.

Urukiko rukuru rwari rwahannye abunganizi ba Pastor Uwinkindi hagati mu kwezi kwa mbere uyu mwaka bazira ko batereranye uwo bunganira nta bisobanuro batanze. Aba banyamategeko bavugaga ko kunganira Pasiteri Uwinkindi byasaba kubanza gukemura ibibazo by’ubushobozi bafitanye na guverinoma y'u Rwanda.

Pastor Uwinkindi akurikiranyweho ibyaha bya genocide n’ibyibasiye inyokomuntu.Yoherejwe n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha kuburanira mu Rwanda mu mwaka wa 2012. Araburana ibyaha akekwaho kuba yarakoreye mu cyahoze ari Komini Kanzenze/Bugesera aho yari umuyobozi w’itorero ADEPR.

Uregwa arasaba ko urukiko rwategeka urugaga rw’abunganira abandi mu nkiko rukamuha urutonde rw’abunganizi bari mu gihugu uko rwakabaye akihitiramo abamwunganira. Abo yagenewe aribo Me Hishamunda na Me Ngabonziza yarabanze. Pastor Uwinkindi avuga ko ntacyo bamufasha mu rubanza rwe

Kuri ubu Pastor Uwinkindi araburana nta bunganizi afite. Ingingo avuga ko ibangamiye imigendekere y’urubanza rwe.

XS
SM
MD
LG