Uko wahagera

Imishyikirano y’Amerika na Irani Irakomeje


Umushikiranganji ajejwe imigenderanire wa Amerika, John Kerry ariko aha ikiganiro abamenyeshamakuru, i Vienne, muri Autriche
Umushikiranganji ajejwe imigenderanire wa Amerika, John Kerry ariko aha ikiganiro abamenyeshamakuru, i Vienne, muri Autriche

Bamwe mu ntumwa bari kumwe na John Kerry baratangaza ko bamaze gutera intambwe igaragara, n’ubwo bwose hakiri ingorane. Ntibasobanura ibyo bumvikanyeho n’ibisigaye. Naho Irani, irashaka amasezerano asobanutse neza, ingingo ku yindi, ku buryo nta kintu na kimwe kirimo kigomba kumvikana nabi, nk’uko umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Irani, Marzieh Afkham, yabitangaje uyu munsi.

Kubera ko minisitiri w’intebe wa Israeli, Benjamin Netanyahu, yagaragaje ejo kuwa kabili ko imishyikirano ya Leta zunze ubumwe z’Amerika na Irani ishobora ahubwo guha Irani uburyo bwo kugera ku ntwaro-kirimbuzi, bombe atomique, Leta zunze ubumwe z’Amerika yafashe icyemezo cyo gusobanurira Israeli iby’iyo mishyikirano. Abari kumwe na John Kerry bongeraho ko Perezida Obama, ku ruhande rwe, aziga mu mpera z’uko kwezi niba imishyikirano igomba gukomeza.

Biteganijwe ko minisitiri Kerry ava mu Busuwisi ajya muri Arabiya Saudite, aho agomba kuganira ibya nuclear ya Irani n’intumwa z’ibihugu bigize Inama y’Ubutwererane mu Kigobe cy’Abarabu. Ibyo bihugu ni Arabiya Saudite, Oman, Koweit, Bahrein, Emirats Arabes Unis, na Qatar.

XS
SM
MD
LG