Uko wahagera

Nijeriya: Ibisasu Byinshi Byaturikijwe na Boko Haram


Muri Nigeriya, ibisasu byinshi byumvikanye ahantu habiri tariki ya 17 y'ukwezi kwa kabiri 2015.

Umunyamakuru w’ijwi rya Amerika, wa service y’igihausa, rumwe mu ndimi zivugwa muri Nigeriya, avuga ko byibura ibisasu byibura byakubise kuri bariyeri ya gisilikari, mu mujyi wa Biu, uri mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeriya.

Undi munyamakuru wa service y’igihausa, aravuga ko, ibindi bisasu byinshi, ndetse n’urusaku rw'imbunda, byaturukiye ahaberaga mitingi y’ishyaka rya politiki, APC, muri leta yo mu majyepfo ya Rivers. Nta makuru yahise atangazwa, ku bantu baba bahasize ubuzima cyangwa aho baba baguye.

Umwuka mubi ukomeje kwiyongera muri Nigeriya, mu gihe amatora yegereje mu gihugu. Ni mu gihe kandi umutwe uhuriwemo n’ingabo z’amahanga uhanganye n’inyeshyamba za Boko Haram, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’igihugu

XS
SM
MD
LG