Uko wahagera

Boko Haram Yatwitse Umujyi Iwugira Umuyonga


Ababonye ibyabaye mu majyaruguru ashyira uburazisarazuba bwa Nigeriya, bavuga ko abarwanyi ba Boko Haram, bateye umujyi muto, barawutwika bawusiga hafi ya wose ari umuyonga.

Abaturage bahunze bavuga ko abarwanyi mbere babanje gutera umujyi wa "Askira Uba” wo muri leta ya Borno ku cyumweru, batwika inzu y’umuyobozi. Bavuga ko abo barwanyi basubiyeyo kuwa mbere nijro, batwika ingo n’amazu arimo ibiro bya leta.

Abaturage bafite imbaraga bashoboye guhunga, muri leta ya Borno, basiga abarwayi n’abantu bageze mu zabukuru. Hari amakuru avuga ko abaturage babimenyesheje igisilikare, ariko ko nta bufasha babonye.

Ejo kuwa mbere kandi, abakekwaho kuba abarwanyi ba Boko Haram, bishe abasoda batanu, ubwo gitero cyambukiranyije umupaka w’amajyaruguru ya Kameruni.

Kuri uyu wa kabiri, umuyobozi w’umutwe wihariye w’ingabo za Amerika muri Afrika, James Linder, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko, Leta zunze ubumwe za Amerika, izaha umutwe w’ingabo za Afrika, ibikoresho bizazifasha kuvugana hagati yabo. Ibyo bikoresho birimo telephone zigendanwa.

XS
SM
MD
LG