Uko wahagera

Ukraine: Guhagarika Imirwano Bishobora Kutoroha


Ingabo za Ukraine mu mujyi wa Debaltseve mu burasirazuba bw'igihugu
Ingabo za Ukraine mu mujyi wa Debaltseve mu burasirazuba bw'igihugu

Muri Ukraine, agahenge k'imirwano kamaze umunsi umwe kari kagiye kburiramo, ubwo inyeshayamba n'ingabo za Ukraine zakanyujijeho mu karere ka Debaltseve. Aha ni mu karere kiganjemo ibikorwa bya za gari ya moshi, aho izo nyeshyamba zagoteye ingabo za Ukraine.

Izo nyeshyamba zemereye ingabo za Ukraine gusohoza aho zagoteye, ariko ari uko zimaze gushira intwaro hasi. Umuvugizi w'ingabo za Ukraine, Vladislav Seleznyov, yabwiye ibiro ntaramakuru by'Abongereza, Reuters, ko banze iby basabwa n'izo nyeshyamba. Yasobanuye ko hakurikijwe amasezerano yo guhagarika imirwano, uwo mujyi uri mu maboko ya guverinoma ya Ukraine.

Kugeza ubu kandi, nta ruhande na rumwe rwari rwiyemeza kuzatangira gukura ibitwaro bya rutura mu birindiro byarwo, ejo kuw akabiri, nk'uko biteganijwe mu masezerano yo guhagarika imirwano yasinywe mu cyumweru gishize. Ayo masezerano yasinywe n'abayobozi ba Ukraine, Uburusiya, Ubufransa n'uw'Uw'Ubudage.

Chancelier w'Ubudage Angella Merkel yasabye akomeje ko ihagarikwa ry'imirwano ryakubahirizwa. Gusa, yumvikanishije ko ibintu bitoroshye, cyane kuba umujyi wa Debaltseve uri mu maboko y'inyeshyamba.

XS
SM
MD
LG