Uko wahagera

Danemark: Ubutegetsi Bwahagurukiye Kurengera Uburenganzira


Muri Danemark, polisi yafunze abantu babiri bakekwaho gufasha umuntu wagabye ibitero ahantu hari hateraniye abantu mu murwa mukuru Copenhague.

Ibyo bitero byamaganwe mu Burayi hose, kandi uwarashe kuri abo bantu afite umwirondoro ujya gusa hafi n'abagabo bakoze ibitero ku kinyamakuru Charlie Hebdo cy'i Parisi mu Bufransa.

Umuyobozi w'umujyi wa Parisi Anne Hidalgo yagiye i Copenhague kwifatanya n'abaturage w'uwo mujyi. We n'umuyobozi wa Copenhague barahiriye kurengera uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu ashaka na demokrasi.
Ibinyamakuru byo muri Danemark, byanditse ko uwo muntu wakoze ibitero ari umusore w'imyaka 22, witwa Omar Abdel Hamid El-Hussein. Polisi yamurashe mu masaha ya kare y'ejo ku cyumweru, hanze y'inzu abantu batuyemo, nyuma y'uko yari amaze kubarasaho.

Kimwe n'abakoze ibitero by'i Parisi, uyu El-Hussein akomoka mu muryango w'Abayisilamu, kandi yigeze gufungwa. Kimwe na Parisi, ibitero by'i Copenhague byibasiye ikinyamakuru gisezereza ndetse n'inzu yo guhahiramo y'abayahudi.

XS
SM
MD
LG