Uko wahagera

Rwanda: Abunganizi Bashya mu Rubanza rwa Pasiteri Uwinkindi


Pasiteri Jean Uwinkindi yanze abunganizi yagenewe n’urugaga rw’abunganira abandi mu nkiko. Avuga ko agomba guhabwa uburenganzira bwo kwihitiramo abamwunganira nk’uko amategeko abimwemerera.Ubushinjacyaha bwo buvuga ko ubusabe bwe bunyuranyije n’amategeko kuko ngo ari umukene.

Umucamanza ikimubwira ko Me Hishamunda na mugenzi we Me Ngabonziza ari bo bagiye kumufasha mu rubanza aburanamo ibyaha bya genocide n’ibyibasiye inyoko muntu muri 94, Pasiteri Jean Uwinkindi yabahakanye. Avuga ko urutonde rw’abunganizi yashyikirijwe n’urugaga akigera mu Rwanda batagaragaraho kandi ko urugaga rw’abunganira abandi mu nkiko rwamuhitiyemo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bibangamiye uburenganzira yemererwa bwo kwihitiramo abamwunganira.

Pasiteri Jean Uwinkindi yumvikanishije ugushidikanya gukomeye ku bushobozi n’ubunararibonye bw’abo banyamategeko 2. Asaba ko urugaga rw’abunganira abandi rwamuha urutonde rw’aba avocats akihitiramo.

Ubushinjacyaha buvuga ko ubusabe bwa Pasiteri Jean Uwinkindi budashoboka. Bwabwiye urukiko ko nta tegeko na rimwe rivuga ko Pasiteri Jean Uwinkindi n’undi wese uregwa atishoboye yashyikirizwa urutonde rw’abunganizi ngo yihitiremo.Ngo niba byaranabayeho byakozwe nta tegeko rishingiweho. Butanga inzira 3 uregwa akihitiramo imwe imunyura.

Guhitamo abamwunganira akabiyishyurira, guhitamo kwiburanira no guhitamo kuva mu rubanza kandi rugakomeza rukazacibwa mu buryo bwubahirije amategeko. Buvuga ko no mu nkiko mpuzamahanga ari uko bikorwa nko mu manza z’ubujurire bwa Jean Kambanda ,Nahimana na Akayezu ngo ni uko byagenze.

Izi mpaka zose zishingiye ku iseswa ry’amasezerano y’akazi Me Gatera Gashabana na mugenzi we Niyibizi bagiranye n’urugaga rw’abunganizi mu nkiko. Ministere y’ubutabera ivuga ko abo banyamategeko bashatse kurwungukiramo kuruta gukunda umwuga wabo. Minisiteri y’ubutabera igaragaza ko uru rubanza ruyihenze kuruta izindi n’akayabo ka miliyoni zisaga 82 z’amafaranga y’uRwanda yishyuwe Me Gatera Gashabana na Me Niyibizi. Ni ingingo bakomeje kutavugaho rumwe.

Biteganyijwe ko abagiye kurukomeza bazagenerwa miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda,ugeza rurangiye. Icyemezo cy’urukiko ku mpaka z’ababuranyi bombi kikamenyekana kuri uyu wa 5 saa tanu z’amanywa za hano mu Rwanda.

XS
SM
MD
LG