Uko wahagera

HCR Iratabariza Impunzi z'Abanyanijeriya


Ishami rya ONU ryita ku mpunzi HCR rivuga ko urugomo n’iterabwoba byatumye abanyanijeriya babarirwa mu bihumbi 14, bakiza amagara yabo, bahungira mu gihugu baturanye, cya Cadi mu kwezi kwa mbere 2015.

Umutwe wa kiyisilamu Boko Haram, mu majyaruguru ya Nijeriya wafashe ikigo cya gisirikari, kandi wateye umujyi wa Baga, uri ku kiyaga cya Cadi, mu ntangiriro z’uku kwezi. Amwe mu makuru avuga ko abantu bapfuye babarirwa mu magana.

Abenshi mu mpunzi z’abanyanijeriya, babwiye abategetsi ba ONU ko ibintu banyuzemo biteye ubwoba, ubwo baterwa na Boko Haram. Umugabo umwe yavuze ko yabonye imirambo y’abagore n’iy’abana, ireremba mu kiyaga.

ONU iherutse kubaka inkambi y’impunzi, hafi ya Bagasola, muri Cadi. HCR yiteze impunzi z’abanyanijeriya zibarirwa mu bihumbi 30 ko zigera muri Cadi mbere y’impera z’umwaka.

XS
SM
MD
LG