Uko wahagera

Boko Haram Iyogoje Amajyaruguru ya Nijeriya


Abatuye amajyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria, muri leta ya Adamawa, muri iki cyumweru bahunze imidugudu yabo, bajya mu murwa mukuru w’iyo leta, nyuma y’uko ibitero by’abarwanyi ba Boko Haram, bihitanye abantu ibihumbi n’ibihumbi.

Hagati w’icyumweru gishize no kuwa gatanu no kuwa mbere w’iki cyumweru, inyeshyamba zifite intwaro, zateye imidugudu byibura itanu, itandukanye, mu karere ka Michika. Abahatuye bavuze ko, abarwanyi bahageze bari ku mapikipiki, no mu mamodoka ashobokanye n’imihanda mibi, kandi ko basahuye bagatwika amazu.

Mu mudugudu muto wa Liddle, utuwe n’abantu bagera ku 150, abenshi bari bagisinziriye, ubwo abarwanyi bahageraga ku cyumweru mu gitondo. Margret Yohanna, yavuze ko yari mu buriri, ubwo yumvaga urusaku rw’imbunda rwa mbere. Ngo batuye bonyine nta wundi mudugudu begeranye, ahantu hitaruye, ngo yumvise abarwanyi bari hafi, abona ko nta kindi yakora uretse gukizwa n’amaguru. Yahanna ntiyijinganyije mu kuvuga abarwanyi abaribo, avuga ko bishe sebukwe nyuma bakica umugabo we. Yaravuze ati ni Boko Haram

XS
SM
MD
LG