Uko wahagera

Amerika Ihangayikishijwe n'imvururu Zibera muri Kongo


perezida Joseph Kabila
perezida Joseph Kabila

Leta zunze ubumwe z’Amerika ihangayikishijwe n’imvururu zo muri Republika iharanira demokarasi ya Kongo. Imvururu zatangiye kuwa mbere. Leta ya Kongo ivuga ko abantu 15 bamaze kuyigwamo. Naho umuryango mpuzamahanga w’ikiremwamuntu FIDH ikemeza ko hamaze gupfa abantu 42.

Imyivumbagatanyo yatewe n’ivugurura ry’itegeko rigenga amatora. Abadepite baryemeje kuwa gatandatu ushize. Naho Senat irimo irawigaho. Rubanda bavuga ko iryo vugurura ryihishemo ubushake bwa Perezida Joseph Kabila bwo kugundira ubutegetsi.

Mu itangazo yashyize ahagaragara uyu munsi, umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Jen Psaki, aravuga ko bahangayikishijwe n’urugomo rukorerwa abigaragambya, gusahura, guta muri yombi abantu ku buryo bunyuranije n’amategeko, gufunga amaradiyo, imbuga za Internet na nkoranyambaga.

“Leta zunze ubumwe z’Amerika irasaba inzego z’umutekano za Kongo, imiryango idaharanira inyungu, n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kwirinda ibikorwa by’urugomo. Iributsa ko ishyigikiye ko amatora azabera igihe ateganirijwe umwaka utaha, kandi ko agomba kuba mu ituze, amahoro, umucyo n’ubwisanzure.”

XS
SM
MD
LG