Uko wahagera

Kerry: Ibitero bya Boko Haram ni Ibyaha Byibasiye Inyoko Muntu


Sekreteri wa leta w’Amerika John Kerry yavuze ko ibitero biherutse gukorwa n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram wo muri Nijeriya, nta kundi byakwitwa, uretse ko ari ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Bwana Kerry yavuze ayo magambo ari muri Bulgaria, umuni umwe nyuma y’uko umuryango Amnesty International utangaje amafoto ya satellite yerekana ukuntu Boko Haram yashenye imijyi ibiri.

Kerry yavuze ko Boko Haram ari umwe mu duco tw’iterabwoba, wuzuye ubugombe kandi ubangamiye isi. Yasobanuye kandi yaganiye na ministri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, igishobora gukorwa kugirango ikibazo cya Boko Haram kibonerwe umuti. Cyokora, nta bindi bisobanuro yatanzeho.

Ingabo za Nijeriya zivuga ko abantu 150 ari bo Boko Haram yishe mu mujyi wa Baga. Cyokora, abayobozi b’ako karere bavuga ko abishwe bashobora kurenga IGIHUMBI.

XS
SM
MD
LG