Uko wahagera

Misiri: Mubarak Ashobora Gufungurwa Vuba


Mu Misiri, Perezida Hosni Mubarak ashobora kuzasohoka muri gereza mu minsi iri imbere. Ubu, afungiye mu bitaro bya gisilikali byo mu murwa mukuru Kayiro.

Cyokora Mubarak n’abahungu be babiri bazongera baburanishwe ku birego bya ruswa no kunyereza umutungo wa leta. Urukiko rw’ubujurire rwabitangaje uyu munsi.

Mu kwezi kwa gatanu mu mwaka wa 2014, urukiko rw’ibanze rwabahamije ibyaha byo kunyereza amadolari agera kuri miliyoni 17. Mubarak yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu, naho abahungu be Alaa na Gamal bakatirwa imyaka ine buri wese.

Hosni Mubarak afite imyaka 86 y’amavuko. Yirukanwe ku butegetsi n’imyivumbagatanyo ya rubanda mu mwaka wa 2011.

XS
SM
MD
LG