Uko wahagera

Boko Haram Yagabye Igitero muri Kameruni


Muri Kameruni, abarwanyi amagana n’amagana ba Boko Haram bateye ikigo cya gisilikali cy'ahitwa Kolofata, mu majyaruguru y’igihugu hafi y’umupaka wa Nijeriya. Abdoulaziz Moustapha, umwe mu bayobozi b’ako karere ka Kolofata yabwiye Ijwi ry’Amerika ko bateye barenga 400.

Uwo muyobozi avuga ko yabonye umurambo w’umusilikali umwe wa leta waguye mu mirwano, n’abandi batatu bakomeretse bikomeye. Umuturage wa Kolofata witwa Ousmaila Mallam nawe yabwiye Ijwi ry’Amerika ko yabonye umurambo umwe w’umusilikali wa leta, n’abandi icumi bakomeretse. Ati: “Hari n’abaturage baguye muri iyo ntambara.”

Leta ya Kameruni iratangaza ko imirwano ikaze yamaze amasaha arenga atanu. Aba-Boko Haram 143 bishwe. Abandi bakwiye imishwaro. Boko Haram yatangiye intambara mu majyaruguru ya Kameruni mu kwezi kwa gatanu mu mwaka ushize. Mu cyumweru gishize, Perezida Paul Biya yasabye ku mugaragaro inkunga y’amahanga.

Hagati aho, abaturage bagera ku bihumbi 150 bahunze ibyabo mu mujyi wa Baga, mu majyaruguru ya Nijeriya, n’inkengero zawo, higaruriwe na Boko Haram kuva ku italiki ya gatatu y’uku kwezi. 60% ni abagore n’abana. Umuryango w’Abibumbye uvuga ko bamwe bahungiye mu gihugu cy’abaturanyi cya Cadi.

Amakuru amwe n’amwe yemeza ko intambara ya Baga yahitanye abaturage ibihumbi bibili. Ariko igisilikali cya Nijeriya cyo kivuga ko abapfuye ari 150 gusa.

XS
SM
MD
LG