Uko wahagera

Gambiya: Babiri mu Bakekwa Gukora Kudeta Barafashwe


Perezida wa Gambiya Yahya Jammeh, avuga mu muryango w'Abibumbye, tariki 25 y'ukwa cyenda 2015
Perezida wa Gambiya Yahya Jammeh, avuga mu muryango w'Abibumbye, tariki 25 y'ukwa cyenda 2015

Muri Gambiya, abagabo babiri bafite ubwenegihugu bwa Leta zunze ubumwe za Amerika, bakomoka muri Gambiya, barashinjwa kugira uruhare muri kudeta.

Departema y’ubutabera ya Amerika, ivuga ko Cherno Njie, ufite imyaka 57 na Papa Faal, ufite imyaka 46, bari mu maboko y’ubutegetsi, kandi ko bitaba urukiko bwa mbere kuri uyu wa mbere. Njie ararwitaba mu mujyi wa Baltimore muri leta ya Maryland, naho Faal, I Minneapolis muri leta ya Minnesota.

Abo bagabo bombi, bararegwa ubufatanya cyaha ndetse no kohereza imbunda mu mahanga.

Nk’uko departema y’ubutabera ibivuga, Njie na Faal bagiye muri Gambiya mu kwezi kwa 12, bafite intego yo guhirika guverinema.

Mu byerekeye ibyaha by’urugomo, mbere yo kujya mu ruzinduko, muri Gambia, Faal n’abo bafatanije umugambi, baba baraguze intwaro, harimo imbunda zo mu bwoko bwa M4, kandi ngo bazohereje muri Gambiya, kugirango zizakoreshwe mu guhirika ubutegetsi.

Iyo departema y’ubutabera inavuga ko, abagambanyi, bari biteze ko Njie, yazaba umuyobozi w’abateganyo wa Gambiya, iyo umugambi wo guhirika perezida Yahya Jammeh, utungana. Umugambi umaze kuburiramo, abo bagabo bombi bagarutse muri Amerika.

XS
SM
MD
LG