Uko wahagera

Mali: Abakekwa kuba al_Qaida Bagabye Igitero mu mujyi wa Nampala


Nampala, Mali.
Nampala, Mali.

Muri Mali abarwanyi bagabye igitero mu mujyi wa Nampala uri hagati mu gihugu. Abagabo bafite imbunda bakekwaho kuba abarwanyi ba al-Qaida bishe abantu byibura batanu mu mujyi wa Nampala.

Abategetsi ba Mali bavuga ko abarwanyi bari ku mapikipiki biroshye muri uwo mujyi wa Nampala mu rukerera kuri uyu wa mbere.

Uwo mujyi uherereye mu bilometero bigera kuri 530, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’umurwa mukuru Bamako, uri hafi y’umupaka w’igihugu cya Mauritaniya.

Amakuru ya mbere avuga ko bamwe muri abo bishwe ari abasilikare ba Mali. Ntawahise avuga ko ariwe wagabye icyo gitero, ariko harakekwa abarwanyi ba al-Qaida bakorera muri ako karere.

Al- Qaida mu karere ka Magreb n’imitwe ikorana nayo, yigaruriye amajyaruguru ya Mali mu mwaka w’2012 mbere yo kwirukanwa n’ingabo zari ziyobowe n’Ubufaransa.

XS
SM
MD
LG