Uko wahagera

FDLR Yarengeje Itariki ya ONU yo Gushyira Intwaro Hasi


Jenerali Byiringiro Victor, uyobora umutwe wa FDLR
Jenerali Byiringiro Victor, uyobora umutwe wa FDLR

Umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ukorera mu burasirazuba bwa Kongo ntiwubahirije itariki ntarengwa wari wahawe n’Umuryango mpuzamahanga wo kuba warangije gushyira intwaro hasi. Iyo tariki ni iya kabiri y’ukwezi kwa mbere muri 2015.

Amasaha make mbere y’uko icyo gihe kirenga, umunamakuru w’Ijwi ry’Amerika Etienne Karekezi yavuganye n’umuyobozi wa FDLR Jenerali Byiringiro Victor, wemeza ubwe ko abarwanyi be batubahirije ibyo bategetswe.

Ikindi kandi, uwo mutwe wari wifuje gusaba ONU ko yawongerera igihe kugirango kwubahiriza ibyo wasabwe. Kugeza ubu, ibyo nturabikora. Ni byo Jenerali Byiringiro asobanura muri iki kiganiro.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:32 0:00

XS
SM
MD
LG