Uko wahagera

Imirambo 30 y'Abari mu Ndege Yarohamye Imaze Kuboneka


Abashakisha indege AirAsia, baravuga ko bazohereza munsi y’amazi, ibikoresho byo gukurayo imirambo n’ibisigazwa by’iyo ndege yari itwaye abagenzi. Byari biteganijwe ko ibyo bikoresho byoherezwa kuwa gatanu, ibihe nibirushaho kuba byiza.

Abategetsi muri Indonesia baravuga ko kugeza ku wa gatanu tariki ebyiri y’ukwezi kwa mbere, imirambo 30, yari imaze gukurwa mu Nyanja. Imyinshi yarohowe n’ubwato bw’ingabo zazobereye kurwanira mu mazi, bwa Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Iyo ndege yo mu bwoko bwa Airbus A320, yari itwaye abagenzi 162, kandi ku cyumweru ibyuma bya Radar byayiburiye irengero.

Ibihe bibi bikomeje kuzitira ibikorwa byo gushakisha imirambo n’ibisigazwa by’iyo ndege. Abazobereye mu kwibira mu mazi ntibarimo kubasha kumanuka ngo bagere muri metero hagati ya 30 na 50, ikuzimu mu nyanja kugirango babashe gukurayo, igice cy’indege kinini cyane, cy’umukara ibyuma byabonye.

Birakekwa ko imvura nyinshi n’imiyaga bishobora kuzakomeza kuboneka mu karere kuzageza ku cyumweru.

Umwe mu bategetsi ba Indonesiya, yaburiye ko bishobora kuzafata ikindi cyumweru byibura, mbere y’uko bimwe mu bice by’indege birimo agasanduku gafata amajwi bishakishwa bibasha kurohorwa mu nyanja ya Java hafi y’ikirwa cya Borneo.

XS
SM
MD
LG