Uko wahagera

Gushakisha Indege AirAsia Birakomeje mu Mazi y'Inyanja Java


Umuyobozi w’ikigo cy’ubutabazi no gushakisha indege ya Indonesia, avuga ko indege ya sosiyete AirAsia yaburiwe irengero, ishobora kuba iri ikuzimu mu Nyanja.

Bambang Sulistyo yabwiye abanyamakuru I Jakarta kuri uyu wa mbere, ko iyo ndege yo mu bwoko bwa Airbus 320 bikekwa ko yahanutse ku cyumweru, ku nkombe za Indonesia, mu Nyanja ya Java.

Iyo ndege yarimo abagenzi 162, barimo149 bo muri Indonesiya, 3 bo muri Koreya y’Epfo n’umwongereza, umunyamaleziya n’undi umwe wo muri Singapore. Abakozi bo muri iyo ndege barimo 6 bo muri Indonesiya n’umufaransa wafashaga umuderevu gutwara indege.

Ibikorwa byo gushakisha iyo ndege byasubukuwe kuri uyu wa mbere mu gihe abo mu miryango y’abazimiye muri iyo ndege, bategereje ikimenyetso icyaricyo cyose cyabazanira icyizere.

Ibikorwa mpuzamahanga by’ubushakashatsi birakoreshwamo amato, indege na za kajugujugu. Ibihugu byinshi byitabiriye gufasha birimo Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika.

XS
SM
MD
LG