Uko wahagera

Uburayi Bwatangaje ko Hamas Atari Umutwe w'Iterabwoba


Urukiko rw’umuryango w’ibihugu by’Ubulayi kuri uyu wa gatatu rwatangaje ko rukuye umutwe wa Hamas ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Urwo rukiko rwatangaje kohabayeho amakosa mu gushira Hamas kuri urwo rutonde, kuko ngo bashingiye ku byanditswe n’ibinyamakuru n’ibiboneka kuri intereniti ngo kandi bidahagije.

Icyakora wavuze ko imitungo ya Hamas yafatiriwe izakomeza gufatirwa igihe cy’amezi atatu kugera imanza z’ubujurire zirangiye.

Ministiri w’Intebe wa Israeli yamaganye icyo cyemezo avuga ko Hamas ari umutwe w’abicanyi b’intagondwa bafite umugambi wo kurimbura Israeli.

Umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga Paul Hircshson, we yavuze ko yizeye ko umuryango w’ibihugu by’Ubulayi uzongera ugasubiza Hamas ku rutonde rw’imitwe y’intagondwa.

XS
SM
MD
LG