Uko wahagera

Umukinnyi Thierry Henry Afashe Ikiruhuko cy'iza Bukuru


NBA Finals
NBA Finals

Kabuhariwe mu mukino w’umupira w’amaguru, umufransa Thierry Henry yafashe ikiruhuko cy’iza bukuru. Yari amaze imyaka 20 akina uwo mukino mu rwego rw’abawugize umwuga.

Ku myaka 37, Henry yatangaje icyo cyemezo ku rubuga rwe rwa Facebook, ashimira abafana bamuteye inkunga mu rugendo rw’agahebuzo arangije.

Henry yafashije ikipi y’Ubufransa gutsindira igikombe cy’isi na shampiyona y’Uburayi, ku buryo ashyirwa ku rutonde rw’abakinnyi b’imena b’umupira w’amaguru mu mateka y’uwo mukino. Kubera kunyaruka iyo abonye umupira Henry yatsinze ibitego 51 mu mikino mpuzamahanga 123 yakiniye Ubufransa.

Cyokora, Henry azwi cyane mw’ikipi Arsenal yo mu Bwongereza, yatsindiye ibitego 228 mu mikino 175 yayikiniye muri shampiyona y’icyiciro cya mbere. Yakinnye kandi shampiyona eshatu ikipi Barcelone FC yo muri Espagne, mbere yo kuza muri Amerika, aho yakiniraga ikipi New York Red Bulls.

Hari amakuru y’ibihuha yari amaze igihe ahwihwiswa ko Henry yaba ateganya kuba umutoza. We yavuze ko azajya asesengura umupira w’amaguru kuri televiziyo Sky Sports y’I Londres mu Bwongereza, guhera uyu mwaka utaha.

XS
SM
MD
LG