Uko wahagera

Zimbabwe: Ba Visi-Perezida Babiri Barahiye


Emmerson Mnangagwa, (ibumoso) na Perezida Robert Mugabe (Iburyo)
Emmerson Mnangagwa, (ibumoso) na Perezida Robert Mugabe (Iburyo)

Zimbabwe, ifite aba visi prezida bashya, babiri, barimo umugabo abenshi babona nk’uzasimbura prezida Robert Mugabe w’imyaka 90.

Emmerson Mnangagwa,w'imyaka 68, ni we warahiye nka visi-perezida wa mbere. Uyu mugabo yafashije bwana Mugabe mu gihe cy’intambara yo kubohoza Zimbabwe. Yagiye no kumyanya ikomeye myinshi, harimo uwa ministri w’umutekano w’igihugu, umuvugizi w’inteko ishinga mategeko, n’umuyobozi w’imilimo yo kwmamaza prezida mu matora yo mu mwaka w’2008, ataravuzweho rumwe.

Mnangagwa, azwi ku izina “ The Crocodile” bivuze Ingona. Yitwa iri zina bishingiye ku buryo ahagaze mu bigango, n’uburyo akoresha muri politiki. Abanenga ibintu bavuga ko yagize uruhare mu bwicanyi bwahitanye abasiviri bagera ku bihumbi 20, hagati mu myaka ya za 80 ubwo guverinoma yageragezaga gukanyaga abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu ntara ya Matabeleland.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ibireba demokrasi muri Zimbabwe, Pedzisai Ruhanya, avuga ko nta tandukanyilizo, riri hagati ya prezida Robert Mugabe na Emmerson Mnangagwa. Prezida Mugabe amaze imyaka 34 ku butegetsi. Yayoboye igihugu kuva gihawe ubwigenge n’ubwongereza.

XS
SM
MD
LG