Uko wahagera

Ingufu zo Kurwanya Ebola Zigomba Gushyirwa muri Sierra Leone


Intumwa yiyariye ya ONU ku kibazo cya ONU David Nabarro avuga ko impungenge zireba ikwirakwira rya EBOLA ubu ziganje mu burengerazuba bwa Sierra Leone.

Aha ni mu nkengero z’umujyi wa Port Loko , mu murwa mukuru Freetown ndetse no mu majyaruguru ya Gineya. Yasobanuye ko Umuryango w’Abibumbye n’abafatanya bikorwa bawo bazashyir aingufu nyinshi muri utwo turere kugirango barandure Ebola.

Nabarro yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ubwiyongere bw’ubwandu bwa EBOLA mu burengerazuba bwa Sierra Leone bwatewe n’uko abaturage baho batitabiriye inyigisho bahawe zo kwirinda Ebola.

Nabarro avuga ko hagikenewe ibindi bitanda byo gushyira mu bigo bivura Ebola, kandi ko hakenewe abakozi bo mu rwego mpuzamahanga. Yagize ati, hakenerwa hafi abantu 300 bo gukora mu kigo gifite ibitanda by’abarwayi 50.

XS
SM
MD
LG