Uko wahagera

Perezida Uhuru Kenyatta Ntazakurikiranwa mu Rukiko Mpuzamahanga


Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta mu rukiko rw'iLa Haie mu Buholandi.
Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta mu rukiko rw'iLa Haie mu Buholandi.

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwatangaje ko rutagikurikiranye Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, ku byaha ubushinjacyaha bwamuregaga bw’inyokomuntu.

Ibi urukiko rwabitangaje kuri uyu wa gatanu, nyuma y’iminsi ibiri gusa ruhaye ubushinjacyaha icyumweru kimwe ngo bube bwagaragaje ibimenyetso simusiga byatuma urukiko gukomeza iburanisha rya Kenyatta. Amaze kumenya iyo nkuru, Perezida Kenyatta yanditse ku rubuga rwa Twitter ko ibyishimo byamurenze, ko icyo yifuzaga ako kanya kwari ugusimbukira mu rugo iwe, akageza iyo nkuru ku mufasha we.

Hagati aho, umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu Human Rights Watch, wanenze bikomeye icyemezo cy’urukiko. Human Rights Watch yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ivuga ko icyo cyemezo cyasubije inyuma gahunda zo guharanira kurwanya umuco wo kudahana muri Kenya.

Iburanisha rya Kenyatta ryasubitswe incuro nyinshi. Ubushinjacyaha bwamuregaga guhamagarira abaturage gukora ubwicanyi n’urugomo bishingiye ku moko, nyuma y’amatora yo mu mwaka wa 2007.

Ubwo bwicanyi n’imvururu bwahitanye abantu basaga 1 100, abandi basaga ibihumbi 500 bava mu byabo. Kenyatta yahakanye ibyo birego byose avuga ko ari umwere. Ubushinjacyaha bukuriwe na Fatou Bensouda bwakomeje kurega leta ya Kenya kubangamira imikorere yabwo yanga kubworohereza gukusanya ibimenyetso ubushinjacyaha bwasabaga.

XS
SM
MD
LG