Uko wahagera

Al Shabab Yigambye ko Yahanuye Indege ya Kenya


Umujyi wa Barawe muri Somaliya
Umujyi wa Barawe muri Somaliya

Umutwe wa al-Shaba wo muri Somaliya wigambye ko ari wo wahanuye indege ya gisilikari ya Kenya, yari ivuye ku rugamba muri Somaliya. Kenya yo ivuga ko iyo ndege yahanutse bitewe n’ibibazo bya tekiniki.

Ingabo za Kenya zivuga ko iyo ndege yagize ibibazo iturutsemu karere ka Jamaame, mu majyepfo ya Somaliya, isandara igeze I Kismayo.

Umuvugizi w’ibikorwa bya gisilikari bya al-Shabab yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko bahanuye iyo ndege bakoresheje missile.

Serivisi y’Igisomali y’Ijwi ry’Amerika yavuganye n’ababyiboneye mu majyepfo ya Somaliya, bemeje ko iyo ndege yasandariye ku musozi wa Lafaha Ragga. Cyokora, ntibabashije kuvuga icyatumye iyo ndege ihanuka, cyangwa se uko byagendekeye abaderevu bayo.

Mbere y’ihanuka ry’iyo ndege, umuvugizi wa al-Shabab yari yatangaje ko abantu baboo barashe bakiva umusomali wahoze ari umudepite, bakomeretse n’undi mudepite mu murwa mukuru Magadicio. Uwo muvugizi yongeyeho ko bazakomeza kwibasira abadepite ba Somaliya.

XS
SM
MD
LG