Uko wahagera

Boko Haram Yambukije Iterabwoba muri Kameruni


Ibintu byangizwa na Boko Haram
Ibintu byangizwa na Boko Haram

Boko Haram ikura abasore n’inkumi mu majyaruguru ya Kameruni, mu turere tuturanye na Nigeriya, maze ikabagira abarwanyi bayo. Usibye ibyo, Boko Haram yica abaturage, igasahura amatungo n’ibihingwa. Amashuri yarafunze, naho abaturage barenga ibihumbi 30 bahunze ibyabo. Ubuhahirane ku mipaka bwarahagaze.

Kubera izo mpamvu, leta ya Kameruni irimo kwinjiza mu gisilikari n’igipolisi abantu bashya bagera ku bihumbi 20 bo kurwanya Boko Haram no kugarura umutekano mu majyaruguru y’igihugu.

Kameruni na Nigeriya bafatanya n’ibindi bihugu byo mu karere bitatu, Benini, Cadi na Nigeri mu ntambara barwana na Boko Haram. Muri urwo rugamba, Kameruni ifatanya kandi na Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubufaransa, Ubushinwa n’Ubudage.

XS
SM
MD
LG