Uko wahagera

Inzira ni Ndende mu Guhashya Indwara ya Sida


Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Ban Ki Moon arashima intambwe imaze gutera mu guhangana n’icyorezo cya SIDA, ariko nanone agaragaza ko hakiri inzira ndende mu guhashya iyo ndwara.

Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu munsi isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA, Ban yavuze ko hakigaragara ibibazo byo kugeza imiti igabanya ubukana bwa SIDA no kwita ku bana n’abakobwa banduye iyi ndwara. Yahamagariye abayobozi kw’isi guharanira kugera ku ntego yo guca burundu SIDA mu mwaka w’2030.

Ku isi hose haravugwa abantu bagera kuri miliyoni 35 babana n’ubwandu bwa SIDA. L’ONU ikaba ivuga ko abagera kuri miliyoni 19 batazi ko banduye virus itera SIDA.

70 ku ijana ry’ababana nubwo bwandu ni abo muri Afurika yo hepfo y’ubutayu bwa Sahara, nubwo umubare w’abandura umaze kugabanukaho kimwe cya gatatu kuva mu mwaka wa 2005.

Imibare ya L’ONU na none igaragaza ko umubare w’abandura ugenda wiyongera mu burasirazuba bwo hagati, mu burasirazuba bw’Ubulayi no muri Aziya yo hagati.

Mu butumwa bujyanye n’uyumunsi, prezida Barack Obama wa leta zunze ubumwe z’Amerika yavuze ko ibikorwa by’ubutabazi mu kurwanya iyi ndwara by’Amerika bimaze gufasha miliyoni z’ababana n’ubwandu kubona imiti.

XS
SM
MD
LG