Uko wahagera

Ibisubizo bya Ebola Bishobora Kujya Biboneka mu Minota 15


Prezida w’Ubufaransa Francois Hollande, ari mu ruzinduko mu gihugu cya Gineya cyibasiwe n’indwara ya Ebola. Abaye umuyobozi wa mbere wo mu burengerazuba bw’isi, usuye ibihugu byogogojwe n’icyorezo cya Ebola.

Perezida w’Ubufaransa arabonana n’abayobozi ba Gineya, agasura ibigo by’ubuvuzi no kuzavugana n’abakorana n’abarwayi ba Ebola.

Ubufaransa bwarahiriye kuzatanga miliyoni 125 z’amadolari, yo gukoresha mu bikorwa byo kurwanya Ebola bwibanda kuri Gineya, igihugu bwigeze gukoroniza.

Kuri uyu wa gatanu kandi umuryango ufasha mu byerekeye ubuzima mu rwego mpuzamahanga, The Wellcome Trust, wavuze ko uteganya kugerageza uburyo bushya bwo gusuzuma indwara ya Ebola muri Gineya. Iki gipimo gishobora kuba cyagaragaje igisubizo mu minota 15. Ubu buryo bwaba bwihuse ho incuro esheshatu zose, ugereranije n’uburyo bwo gupima Ebola bugeragezwa ubu.

Ubwo buryo bushya buramutse bukoze neza, bwafasha impuguke mu by’ubuvuzi kumenya umuntu urwaye Ebola hakiri kare. Bwatuma abarwayi batangira kuvurwa mbere kurusha uko byari byifashe. Impuguke zivuga ko, kuvurwa kare bigira uruhare runini mu gutuma umuntu akira indwara ya Ebola.

Gineya yapfushije abantu 1,200 bazize Ebola. Icyorezo cya Ebola, cyatwaye ubuzima bw’abantu 5,700 mu 16,000 banduye iyo ndwara. Abenshi ni abo muri Gineya, Liberiya na Sierra Leone.

XS
SM
MD
LG