Uko wahagera

Banki nkuru ya Nijeriya yagabanije agaciro k’ifaranga ry’igihugu Naira, kubera ibiciro bya lisansi byagabanutse. Ubu idokari rimwe ry’Amerika ni Naira 168, rivuye ku Manaira 155.

Mu gihe akagunguru ka lisansi kagura munsi y’amadolari 80 ku masoko mpuzamahanga, Banki ya Nijeriya isanga ari uburyo bwo gutuma ubukungu butagwa.

Nijeriya ni cyo gihugu cy’Afurika kibonekamo ibitoro byinshi. Guverinoma ikura 70 kw’ijana by’umutungo wayo mu mafranga ikura muri lisansi. Kugwa kw’ibiciro bya lisansi, ku ruhande rumwe byatewe na lisansi nyinshi ivomwa muri Amerika, no kuba abanyaAziya batayigura cyane, ni byo byateje impungenge.

Ministri w’imari wa Nijeriya mu cyumweru gishize yatangaje ko izagabanya amafranga yagendaga ku bintu leta ikenera, kandi ikongera n’imisoro ku bicuruzwa bihenda bikenerwa n’abantu bakize gusa.

Kuwa kabiri taliki ya 25 y'ukwa cumi na kumwe 2014, Banki nkuru ya Nijeriya yazamuye inyungu zitangwa ku nguzanyo ziva kuri 12, zishyirwa kuri 13 k’ijana.

XS
SM
MD
LG