Uko wahagera

ONU: Nta Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo


Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS, ryatangaje ko nta Ebola ikirangwa muri Republika Iharanira Demokrasi ya Congo. Icyo cyorezo kidafite aho gihuriye n’icyibasiye uburengerazuba bwa Afrika, cyari cyibanze mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Congo mu ntara ya Equateur, kandi cyahitanye abantu 49.

Mw'itangazo ry’Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS, kuri uyu wa gatanu, yavuze ko hashize iminsi 42, n’ukuvuga iminsi ikubye kabiri, iminsi virusi ya Ebola igaragazamo ibimenyetso, nta muntu n’umwe ubonetseho Ebola muri Republika iharanira Demokrasi ya Congo. Ibyo OMS yatangaje byaje byemeza itangazo rya guverinema ya Republika Iharanira Demokrasi ya Congo, ryo mu cyumweru gishize ko iby’icyo cyorezo ari amateka.

Hagati aha, umuganga wo mu gihugu cya Mali, yishwe na Ebola, nyuma yo kuvura umurwayi waje guhitanwa na Ebola.Kugeza ubu Ebola imaze guhitana abantu 7 muri Mali.

XS
SM
MD
LG