Uko wahagera

ONU Isaba za Guverinoma Gushora Imari mu Rubyiruko


Urubyiruko ruri mu baturage bo kw'Isi biyongera cyane
Urubyiruko ruri mu baturage bo kw'Isi biyongera cyane

Rapora nshya y'Umuryango w'Abibumbye ivuga ko ibihugu bikennye bishobora kongera iterambere ryabyo bishoye imari nyinshi mu rubyiruko.

Raporo y'uyu mwaka y'ishami rya ONU ryita ku baturage isobanura ko ibihugu bikomeza kwirengagiza urubyiruko byihemukira. Iyo raporo ishimangira ko ibihugu byita cyane ku burezi bw'urubyiruko, biruha ubumenyi ngiro, kwita ku buzima bwarwo, ari byo bizakuramo inyungu mu bihe biri imbere. FNUAP ivuga ko ari ngombwa kwita ku bakiri bato ku buryo burambuye kuko ni benshi cyane.

Raporo ivuga ko abantu bagera kuri miliyari imwe na miliyoni 800 kw'isi bari hagati y'imyaka 10 na 24, bashobora gukura mu bukene miliyoni z'abantu, niba za guverinoma zibaboneye akazi, zikabaha n'ubushobozi.

Gusa, nk'uko iyo raporo ibyerekana, ikibazo cy'ingutu ni uko Icyenda kw'icumi muri abo bantu bakiri bato, batuye mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere. Muri ibyo bihugu kandi, bahura n'inzitizi nyinshi iyo bifuza kwiga, kwivuza no kubaho mu mahoro bafite n'ituze ku mutima.


Ikindi kibazo cy'ingorabahizi, raporo yumvikanisha, ni uko za guverinoma nyinshi zo kw'isi zitumva ko gushora imari mu rubyiruko ari nko kwiyishyurira ubwishingizi bw'ibihe biri imbere.

XS
SM
MD
LG