Uko wahagera

MSF Izagerageza Imiti ya Ebola ku barwayi muri Afurika y'Uburengerazuba


Prezida wa Liberia Ellen Johnson Sirleaf, yahagaritse amabwiriza y’ibihe bikomeye, yari yashyizeho kubera icyorezo cya Ebola mu gihugu.

Mu ijambo yavuze taliki ya 13 y'ukwa 11 muri 2014, madame Sirleaf, yasobanuye ko urugamba ku ndwara ya Ebola rutari rwahagarara kandi ko zimwe mu nzitizi zikiriho.

Yavuze ati, kugeza intego y’igihugu yo kutagira umuntu n’umwe urwaye Ebola, mbere ya Noheli, izaba itaragerwaho, mu mpande zose z’isi, tuzakomeza kugendera ku ngamba zariho mbere, tureba aho twadohora bijyanye n’ibyo tuzaba tumaze kugeraho mu rugamba rwacu.

Prezida wa Liberia yavuze ko, amasoko ashobora kwongera gufungura imiryango, kandi ko amasaha y’umukwabu yigijwe inyuma, saa sita z’ijoro mu turere tutarimo indwara ya Ebola. Madame Sirleaf yavuze ko muri komini 10 kuri 15, nta muntu wagaragayeho ebola kuva ku cyumweru.

Hagati aha, ishyirahamwe ry’abaganga batagira imipaka, Medecins Sans Frontiers, rirateganya gutangira kugerageza imiti itatu ya Ebola mu burengerazuba bwa Afurika, kugira ngo barebe uzarusha iyindi guhangana na Ebola.

Iryo shyirahamwe ivuga ko yizeye kuzatangira kugerageza iyo miti, mu kwezi gutaha, ibizavamo bikazamenyekana ahagana mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri muri 2015.

XS
SM
MD
LG