Uko wahagera

Bresil: Perezida Dilma Roussef Ni We Wongeye Gutorwa


Dilma Roussef, perezida wa Bresil
Dilma Roussef, perezida wa Bresil

Muri Bresil, ku cyumweru taliki ya 26 y’uku kwezi kwa cumi, madame Dilma Rousseff yongeye gutorerwa n’abaturage kuyobora igihugu cyabo indi myaka ine.

Mu cyiciro ya kabili, ari nacyo cya nyuma, Dilma Rousseff, w’imyaka 66 y’amavuko, yegukanye amajwi 51.6%. Uwo bari bahanganye, Senator Aecio Neves, we yabonye 48.4%

Akimara gutorwa, madame Rousseff yasezeranije igihugu cyose ko azihatira guteza imbere ubukungu, kurwanya ruswa, no gutega amatwi rubanda rwerekanye mu matora ko rusaba impinduka. Ishyaka rye, Ishyaka ry’Abakozi, rifite ubutegetsi kuva mu 2003.

Bresil ni cyo gihugu cya gatanu ku isi mu bunini. Yasubiye inyuma cyane mu bukungu guhera mu mwaka ushize. Ariko iracyari iya gatandatu ku isi mu rwego rw’ubukungu.

XS
SM
MD
LG