Uko wahagera

Amerika n'Uburayi Byahagurukiye Hamwe mu Kurwanya Ebola


Kwambara imyenda yabugenewe mbere yo kwinjira ahari umurwayi wa Ebola
Kwambara imyenda yabugenewe mbere yo kwinjira ahari umurwayi wa Ebola

Abaministiri b’ubuzima bo mu bihugu byo ku mugabane w’Uburayi bateraniye I Bruseli mu gihugu cy’Ububiligi mu nama ku kibazo cy’icyorezo cya Ebola no kwigira hamwe uburyo batangira gupima abagenzi ku mipaka n’ibibuga by’indege.

Iyi nama iteranye mu gihe Leta zunze ubumwe z’Amerika zamaze gutangiza gahunda yo gupima abagenzi bose baturuka mu bihugu bya Liberia, Sierra Leone na Guinea. Usibye gupimwa, abagenzi bazajya banabazwa niba barigeze bahura n’umurwayi wa Ebola.

Iyo gahunda yatangijwe ku bibuga bitanu byakira nibura 90 ku ijana ry’abagenzi bose binjira mu gihugu cy’Amerika bavuye mu burengerazuba bw’Afurika.

Hagati aho inteko ishinga amategeko y'Amerika yatumije abahanga mu by’ubuvuzi ngo bagezweho ingamba zirimo gufatwa kugira ngo icyo cyorezo kidakwirakwira muri Amerika.

Ibi bibaye mu gihe inzego zishinzwe ubuzima zikomeje guperereza uburyo abaforomokazi bavuraga umunyaliberiya muri leta ya Texas banduye ebola kandi barakoresheje uburyo bwose bwo kwirinda burimo kwambara imyenda yabugenewe n’ibikoresho bibabuza kwandura.

Kuri uyu wa gatatu Prezida Barack Obama yasubitse ingendo yagombaga gukorera mu gihugu, ahamagaza inama y’abaministiri yigaga ku kibazo cya Ebola.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, ryatangaje ko iki cyorezo gikomeje kwiyongera mu burengerazuba bw’Afurika. Mu minsi 10 gusa abantu 425 bamaze kwandura muri Sierra Leone.

XS
SM
MD
LG