Uko wahagera

Kenya: Perezida Azatanga Ubutegetsi Yitabe Urukiko Mpuzamahanga


Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta ari mu nama y'iterabwoba taliki ya 2 y'ukwezi kwa cyenda 2014.
Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta ari mu nama y'iterabwoba taliki ya 2 y'ukwezi kwa cyenda 2014.

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yavuze ko azashyikiriza ubutegetsi bw’igihugu umwungirije, William Ruto, mu gihe azitaba urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kumva ibirego ashinjwa.

Bwana Kenyatta ashinjwa ibyaha byibasiye inyoko muntu bitanu, kubera ko yaba yarafashije gutegura urugomo rwabaye nyuma y’amatora ya perezida mu ntangiriro z’umwaka wa 2008.

Ageza ijambo ku nteko ishinga amategeko, umuyobozi wa Kenya yavuze ko azubahiriza ibyo urukiko rumusaba kurwitaba ejobundi kuwa gatatu.
Urukiko mpuzamahanga rwashinje bwana Ruto ibyaha byibasiye inyoko muntu nabyo bifitanye isano n'ubwicanyi bwabaye muri 2008. Mu rubanza rwe rwatangiye umwaka ushize, bwana Ruto yabwiye urukiko ko ari umwere.

Ubusanzwe, urubanza rwa perezida Uhuru Kenyatta rwari ruteganijwe gutangira mu kwezi kwa kabiri. Cyokora, rwakomeje gusubikwa, kuko umushinjacyaha w'urukiko Fatou Bensouda, yavugaga ko guverinoma ya Kenya itamugejejeho inyandiko z'ingenzi yari yasabye.

Mu kwezi kwa cyenda, Bansouda yavuze ko ibiro bye bidafite ibimenyetso bihagije byo gushinja Kenyatta ku buryo budasubirwaho

XS
SM
MD
LG