Uko wahagera

Rwanda: Umusilikare Wishe 5 Yakatiwe Gufungwa Burundu


Urukiko rukuru rwa gisirikare mu Rwanda rwakatiye Pte Munyembabazi Theogene igihano cyo gufungwa burundu no kwamburwa impeta za Gisirikare.

Uyu musirikare wabarizwaga muri bataillon ya 17 yari akurikiranyweho ibyaha by'ubwicanyi bw’abantu 5 yarasiye mu Kabyiniro ko mu mujyi wa Byumba, mu karere ka Gicumbi, mu ntara y’amajyaruguru, bazira umukobwa wari wanze kumubyinisha.

Ababuze ababo muri ubwo bwicanyi ntibishimiye imikirize y’urubanza, bavuga ko uruhare rwa leta rwagombye kuba rugaragara kuko ngo uwo musilikare yishe abantu akoresheje imbunda y'akazi. Mu gihe urukiko rwari kubifata rutyo, ababuze ababo bari kugenerwa indishyi y’akababaro itubutse.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika i Kigali Eric Bagiruwubusa yakurikiranye urwo rubanza, araduha ibindi bisobanuro birambuye.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:43 0:00
Ibishamikiyeho

XS
SM
MD
LG