Uko wahagera

Ubushinjacyaha busabira Gen. Rusagara na Col. Byabagamba Gufungwa


Col Tom Byabagamba na Gen. Frank Rusagara mu rukiko. Taliki 26.9.2014
Col Tom Byabagamba na Gen. Frank Rusagara mu rukiko. Taliki 26.9.2014

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rwa gisirikare gufunga by’agateganyo Gen. Frank Rusagara, Col.Tom Byabagamba na Sergent Francois Kabayiza iminsi 30, mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha baregwa, birimo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ibindi byaha bakurikiranweho ni byo gukora ibikorwa bigamije gusebya Leta, kwamamaza nkana ibihuha bagomesha rubanda bangisha rubanda ubutegetsi. Ubushinjacyaha busobanura ko abo basilikare baramutse barekuwe bashobora gutoroka ubutabera.

Abaregwa bose bahakana ibyaha baregwa, usibye icyaha kimwe cyo gutunga imbunda gishinjwa Gen. Rusagara wasobanuriye urukiko ko imbunda ebyeri ashinjwa yazihawe nk'impano n'igihugu cy’Afurika y’Epfo na Isiraheri. Gen. Rusagara avuga ko yumvaga nta cyaha cyaba cyiri mu gutunga imbunda nk’umuntu wabaye umusirikare mukuru. Ku ruhande rwe, Col. Byabagamba yisobanuye avuga ko yumvaga kuba yari abitse imbunda ashinjwa bwari uburyo bwo gucunga umutekano.

Ku byaha byo kwangisha Leta abaturage baregwa, abo basirikare bakuru babihakanye. Basobanuriye urukiko ko nta mbwirwaruhame yo kwigisha abaturage uko bakwanga ubutegetsi bigeze bakoresha cyangwa se bajyamo. Biryo, basaba urukiko ko rwabafungura bakazakurikiranwa bari hanze.

Umwanzuro uzafatwa taliki ya 30 y'ukwezi kwa cyenda mu 2014.

XS
SM
MD
LG