Uko wahagera

Ebola, Ikibazo Kihutirwa Ku Mutekano Bwite wa USA


Prezida Barack Obama
Prezida Barack Obama

Leta zunze ubumwe z’Amerika ikwiye kugira icyorezo cya Ebola ikibazo kihutirwa ku mutekano bwite wayo.

Ni ko President Obama yatangaje mu kiganiro yahaye television NBC. Muri urwo rwego, yasobanuye ko ingabo ze zigiye gufasha ibihugu byayogojwe na Ebola muri Afrika y’uburengerazuba mu birebana n’ibikoresho, gushyira abarwayi mu kato, n’umutekano w’abaganga.

President Obama aragira, ati: “Tutabikoze aka kanya, wasanga Ebola ikomeje kwiyongera ndetse ikarenga n’Afrika y’uburengerazuba igwakwira isi.”

Umukuru wa Leta zunze ubumwe z’Amerika asaba kandi amahanga yose guhagurukira icyorezo cya Ebola, kimaze guhitana abantu barenga ibihumbi bibili muri Guinea, Liberia, Sierra-Leone, na Nigeria.

Naho Addis-Abeba, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’Afrika yunze ubumwe, Nkosazana Dlamini-Zuma, yakoresheje inama yihutirwa y’abahagarariye ibihugu byabo muri uwo muryango kugirango bafate ibyemezo byo gukumira Ebola, nko gufunga imipaka y’ibihugu birimo Ebola, no guhagarika indege zijya cyangwa zituruka muri ibyo bihugu.

XS
SM
MD
LG