Uko wahagera

Umunyamerika wa Gatatu Wanduye Ebola Aratashye


Ingobyi y'abarwayi itwaye muganga Rick Sacra
Ingobyi y'abarwayi itwaye muganga Rick Sacra

Umunyamerika Rick Sacra, abaye umukozi ushinzwe ubuzima wa gatatu, wanduriye Ebola mu burengerazuba bw’Afurika.

Uyu muganga arimo kugaruka muri Amerika aho azagurikiranwa n’inzobere z’abaganga.

Kuri uyu wa gatanu nibwo Sacra, wakoreraga muri Liberia, yitezwe kugera muri leta ya Nebraska iri hagati mu burengerazuba bw’Amerika.

Sacra, azavulirwa mu bitaro bya Nebraska Medical Center, kiri mu mujyi wa Omaha.

Abandi banyamerika babiri banduye Ebola, ni muganga Kent Brantly na Nancy Writebol. Bombi baje gukira nyuma yo kuvurirwa mu bitaro bya kaminuza ya Emory, biri mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’umujyi wa Atlanta muri leta ya Georgia.

XS
SM
MD
LG