Uko wahagera

Abasilikali 400 ba Nigeriya Bahunze Urugamba


Ingabo za NIgeriya zahungiye muri Kameruni
Ingabo za NIgeriya zahungiye muri Kameruni

Abandi basilikali 400 ba Nigeriya baraye bahungiye muri Kameruni kubera imirwano ikaze cyane barimo na Boko Haram mu ntara ya Borno, mu majyaruguru yo mu burasirazuba bwa Nigeria.

Bambutse umupaka kuwa gatatu bahingukira mu mudugudu witwa Amchide. Bahise bashyira intwaro zabo mu maboko y’ingabo za Kameruni.

Abasilikali ba Nigeriya bamaze guhunga imirwano, Boko Haram yigaruriye umujyi wa Banki. Ubu hari impungenge z’uko Boko Haram ishobora gutera umurwa mukuru wa Borno, Maiduguri.

Mu cyumweru gishize, abandi basilikali ba Nigeriya 480 bari bambutse umupaka bahungira muri Kameruni, birukankanywe na Boko Haram. 246 muri bo bamaze gusubizwa muri Nigeriya.

XS
SM
MD
LG